Post Image
Dasso (116)
City of Kigali | Post type: jobs June 16, 2026 - Deadline 21/06/2026 | NumberOfPosition [116]
City of Kigali Overview

The City of Kigali is the capital of Rwanda and is located at Rwandaโ€™s geographical heart.

ITANGAZO RY'AKAZI

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko bushaka gutanga akazi ku bantu ijana na cumi na batandatu (116), ku myanya y'abagize Urwego Rushinzwe Kunganira Ubuyobozi bw' Uturere mu gucunga Umutekano mu Mujyi wa Kigali (DASSO), kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri DASSO, agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba ari Umunyarwanda;
  2. Yabisabye ku bushake;
  3. Agejeje nibura imyaka 18 y'amavuko kandi atarengeje imyaka 25;
  4. Ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
  5. Atarigeze akatirwa igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) mu rubanza rwabaye ndakuk?;
  6. Afite impamyabumenyi y'amashuri nibura atandatu yisumbuye cyangwa iyo binganya agaciro;
  7. Afite ubuzima bwiza n'imbaraga kugira ngo ashobore gukora imirimo ya DASSO, bigaragazwa n'icyemezo cya muganga gitanzwe n'umuganga wemewe na Leta;
  8. Atarigeze yirukanwa burundu cyangwa ngo asezererwe mu bakozi ba Leta;
  9. Yatsinze ibizamini byo kwinjiza abakozi muri DASSO.

Inyandiko zisaba akazi zigomba kuba zigizwe na:

  1. Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, igaragaza Akarere kamwe (1) usaba yifuza gukoreramo;
  2. Fotokopi y' indangamuntu;
  3. Fotokopi y' impamyabumenyi;
  4. Icyemezo gitangwa na Muganga wemewe na Leta cyerekana ko afite amagara mazima:
  5. Icyemezo cy'ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n'Umurenge

Inyandiko zisaba akazi zizagezwa mu Bunyamabanga bw'Akarere usaba akazi yifuza gukoreramo, kuva ku wa 15/06/2026 kugeza ku wa 21/06/2026 bigakorwa mu masaha y'akazi guhera saa Tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (09:00 - 17h00), cyangwa zikoherezwa kuri E-mail y'Akarere (Gasaboinfo@gasabo.gov.rwKicukiroinfo1@kicukiro.gov.rwNyarugengeinfo@nyarugenge.gov.rw.

Bikorewe i Kigali, ku wa 12/06/2026

KABAHIRE Stella Umuyobozi Mukuru w'lbikorwa by'Umujyi wa Kigali

All Jobs and Opportunities Published on cyizere.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment process. Even if Cyizere, Inc. | Careers team does its best to avoid any scam job or opportunity offer, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notify us via this email: info@cyizere.com. Remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity. If you do so, do it at your own risk.

Share

You Might Also Like

Leave A Comment

Latest News

Popular News

Stay Connected

© 2026 Cyizere | All rights reserved. Designed by TechSolution