Post Image
Itangazo rya Cyamunara y’Ibikoresho byo mu Biro Ha
Agaciro Development Fund (AgDF) | Post type: tenders March 26, 2024 - Deadline 05/04/2024 | NumberOfPosition [1]
Agaciro Development Fund (AgDF) Overview

Agaciro Development Fund (AgDF) is Rwanda's sovereign wealth fund that was established by Rwandans in 2011. In the framework of strengthening its human resource capacity.

ITANGAZO 

Ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) kiramenyesha abantu bose ko hateganyijwe cyamunara y’ibikoresho byo mu biro hamwe  n’ibikoresho byubatse aho Ikigega cyakoreraga (office partitions). 

Iyo cyamunara iteganyijwe kuwa 05/04/2024 saa tanu za mu gitondo ikazabera aho Ikigega cyakoreraga  kuri Rwanda Social Security Board (RSSB) Tower II ahahoze hitwa kuri RAMA muri etage ya gatatu. 

Icyitonderwa: ibigurishwa ntabwo byagabanyijwe mu bice, bivuze ko uzagura azagura byose icyarimwe. 

Gusura  ibyo bikoresho  biteganyijwe gukorwa um minsi ine, kw’italiki  ya 28 Werurwe no kuva kw’itariki ya kabiri kugeza kuya kane Mata 2024 guhera saa tatu za mugitondo kugeza  sa saba z’amanywa.  

Cyamunara izabera muruhame, uzaba yatsinze muri cyamunara azishyura 30% y’agaciro kibyo yatsindiye ako kanya, asigaye 70% akishyurwa bitarenze amasaha 48 nyuma y’ igikorwa, atabyubahiriza, ibyo yakoze  byose bikaba impfabusa kandi 30% azaba yatanze ntazayasubizwa. 

Umaze kwishyura asabwa kandi gutwara ibyo yatsindiye bitarenze iminsi cumi (10). Iyo iminsi 10 irenze amande y’icumi kwijana (10%) ku munsi acibwa uwatsinze, iyo bigeze kuri 50% yagaciro kibyo yatsindiye, yamburwa uburenganzira kubyo yatsindiye. 

Amafaranga azishyurwa ako kanya hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri konti y’Ikigega Agaciro Development Fund izamenyeshwa nyuma yo gutsindira ibikoresho 

Bikorewe I Kigali, ku wa 25/03/2024

Ubuyobozi bw’ Ikigega Agaciro Development Fund

E mail: info@agaciro.rw 

Telefoni: 0788302199

All Jobs and Opportunities Published on cyizere.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment process. Even if Cyizere, Inc. | Careers team does its best to avoid any scam job or opportunity offer, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notify us via this email: info@cyizere.com. Remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity. If you do so, do it at your own risk.

Share

You Might Also Like

Leave A Comment

© Cyizere, Inc. | All rights reserved. Designed by TechSolution