Trending

DASSO (310)
City of Kigali | Post type: jobs May 1, 2025 - Deadline 05/06/2025 | NumberOfPosition [310]
City of Kigali Overview

The City of Kigali is the capital of Rwanda and is located at Rwanda’s geographical heart.

Job description

ITANGAZO RY'AKAZI

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko bushaka gutanga akazi ku bantu magana atatu na cumi (310), ku myanya yabagize Urwego rushinzwe kunganira Ubuyobozi bw' Akarere mu gucunga Umutekano DASSO (Akarere ka Gasabo 100; Kicukiro 103; Nyarugenge
107).

Kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri DASSO, agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Ari Umunyarwanda;
  • Yabisabye ku bushake;
  • Agejeje nibura ku myaka 18 y'amavuko kandi atarengeje imyaka 25;
  • Ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
  • Atarigeze akatirwa igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu mu rubanza rwabaye ndakuka;
  • Afite impamyabushobozi nibura y'amashuri atandatu yisumbuye cyangwa iyo binganya agaciro;
  • Afite ubuzima bwiza n'imbaraga kugira ngo ashobore gukora imirimo ya DASSO bigaragazwa n'icyemezo cya muganga gitanzwe n'umuganga wemewe na Leta;
  • Atarigeze yirukanwa burundu cyangwa ngo asezererwe mu bakozi ba Leta; kandi
  • Yatsinze ibizamini byo kwinjiza abakozi muri DASSO.

Inyandiko zisaba akazi zigomba kuba zigizwe na :

  1. Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, igaragaza Akarere kamwe
  2. usaba yifuza gukoreramo;
  3. Fotokopi y indangamuntu;
  4. Fotokopi y impamyabumenyi;
  5. Icyemezo gitangwa na Muganga wemewe na Leta cyerekana ko afite amagara mazima:
  6. Icyemezo cy ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n'Umurenge

Inyandiko zisaba akazi zizagezwa mu Bunyamabanga bw'Akarere usaba akazi yifuza gukoreramo, kuva ku wa 29/04/2025 kugeza ku wa 05/05/2025 saa kumi n'imwe Z'umugoroba (17h00), cyangwa zikoherezwa kuri E-mail y Akarere

Gasabo: info@gasabo.gov.rw,

Kicukiro: infol@kicukiro.gov.rw,

Nyarugenge: info@nyarugenge.gov.rw

Leave A Comment


Cyizere, Inc. | CareersInRwanda | All rights reserved.