Trending

Isoko Ripiganirwa Ryo Kugemura Ibikoresho by’ishur
EAR Gatore | Post type: tenders July 18, 2025 - Deadline 30/07/2025 | NumberOfPosition [tender]
EAR Gatore Overview

Itorero Anglican ry’ u Rwanda (EAR) Paruwasi Gatore

ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO

Ubuyobozi bw’ itorero Anglican ry’ u Rwanda (EAR) Paruwasi Gatore, bufite umushinga uterwa inkunga na Compassion International mu Rwanda, burifuza gutanga isoko rikurikira:

 ISOKO RIPIGANIRWA RYO KUGEMURA IBIKORESHO BY’ISHURI HARIMO IBI BIKURIKIRA :

NO

IBIKENEWE MU MEZI CUMI N‘ABIRI (12 MOIS)

IBIBIRANGA

(SPECIFICATIONS)

INGANO YABYO (Quantity)

1

Amakaramu y’ ibiti

 237

2

Uduhanaguzo /Gommes

EL DJIAD

61

3

Uducongesho

61

4

Amakayi ya Nkundamahoro

Page 48/Gushushanya

 184

5

Amakayi ya Nkundamahoro

Page 96/ Calligraphe

15

6

Amakayi ya Nkundamahoro

Page 96/Line

61

7

Result files

30

8

Color pencil

Dolphin

61

9

Gurude

15

10

Amakayi ya Nkundamahoro

Page 96/Square

320

11

Amakayi ya Nkundamahoro

Page 120/Line

309

12

Amakayi ya Nkundamahoro

Page 120/Square

2,300

13

Amakayi ya Nkundamahoro

Page 200/Line

515

14

Amakayi ya Nkundamahoro

Page 200/Square

1,502

15

Bic orginal

Orginal

1,998

16

Set/Boite mathematical

Gira umurava/Scccer series

260

17

Registre

Fils no 1

642

18

Registre

Registre

642

19

Registre

Fils no 3

642

20

Registre

Jambo

642

21

Tableau Periodique

Made ibn Rwanda

90

22

Calculatrice scientific

K ENKO

144

23

Rulers/Agacamurongo

KEVLON

144

24

Ingwa zo kwandikisha

Orginal no 1/Made in Indonesia

1 carton

Abapiganwa bagomba gutanga ibiciro byabo kuri buri kintu gikenewe n’umubare mbumbe wa byose kandi badahinduye ingano (quantity) bagejejweho nk’uko bigaragara mumbonerahamwe.

Ba rwiyemezamirimo bifuza gupiganira ayo masoko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

1.Kuba afite ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi wa EAR Paruwasi Gatore ikubiyemo Facture Proforma y’ubwoko bwacyo, igiciro cya kimwe, ndetse n’ igiciro cya byose.

2.Icyemezo cy’uko nta mwendaafitiye ikigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganirize bw’ abakozi (Rwanda Social Security Board: RSSB),

3.Icyemezo cyo kutaberamo umwenda w’ikigo cy’ igihugu gishinzwe imisoro n’ amahoro (R.R.A)

4.Icyemezo cy’ ubucuruzi gitangwa na RDB,

5.Ibyemezo 3 bigaragara ko yakoze imirimo nk’iyo apiganira akayikora neza bitarengeje amezi atatu uhereye igihe babimuhereye.

6.Kuba afite konti ya Bank iri mu mazina ari ku cyemezo cya RDB cy’ upiganirwa cyangwa Company yapiganwe.

7.Photo copie y’ indangamuntu cg Passport y’ uhagarariye Company.

8.Kuba atanga facture ya EBM.

9.Kugira konti iri mu mazina ya Company yahawe na RDB.

10.Agomba kuba afite inyemezabwishyu yishyuriyeho amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda (10,000 frw) y’ agatabo ka DAO gakubiyeho ibijyanye n’ ipiganwa ry’ amasoko) adasubizwa yishyurwa kuri konti no100007261041 ya EAR GatoreRW631 iri muri Bank ya Kigali ishami rya Kirehe; ikindi nuko utwo dutabo mwadusanga ku biro by’umushinga RW0631 Gatore mu minsi y’akazi umaze kwerekana inyemezabwishyu wishyuriyeho ayo mafaranga. Kudepoza ibyangombwa bisaba aya masoko bikorwa online kuri iyi email: rw631eargatore@gmail.com ugatanga kopi kuri iyi email: eniyonzima@rw.ci.org icyo gikorwa kizatangira kuva iri tangazo rishyizwe ahagaraga kugeza tariki ya 30/07/2025 saa tatu za mugitondo(9h00) nyuma y’ iyo saha nta yindi nyandiko yakirwa.

Umunsi wo gufungura amabaruwa k’ umugaragaro ni kuwa gatatu tariki ya 30/07/2025 saa yine n’ igice za mugitondo (10h30) kubiro by’umushinga bikazakorwa hakoreshejwe uburyo bose bareba hakoreshejwe porojegiteri; nyuma y’ iyo saha nta yindi nyandiko yakirwa.

Icyitonderwa: *Mugihe cyo gufungura amabaruwa abasabye gupigana bagomba kuba bahari bakurikirana ibibera muruhame.

** Umuntu uzadepoza kuri email y’umushinga ntatange kopi kuri email yavuzwe yindi ntabwo ubusabe bwe buzahabwa agaciro.

 *** Ikindi nuko umuntu yemerewe gupiganira isoko rimwe( urugero: isoko ry’ ibikoresho by’ ishuri bisanzwe, isoko ry’ ibikapu ndetse n’isoko ryo kugemera ibyo kurya,..). Ikindi uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri telephone igendanwa 0788552884.

Abapiganwa bagomba gutanga ibiciro byabo kuri buri kintu gikenewe n’umubare mbumbe wa byose kandi badahinduye ingano (quantity) bagejejweho nk’uko bigaragara mumbonerahamwe.

Bikorewe i Gatore, kuwa 16/07/2025

Umuyobozi wa EAR Paruwasi Gatore

Rev. Can. SEBARERA Augustin

You Might Also Like

Leave A Comment