Ibi yabitangaje ubwo yatangizaga ubukangurambaga bwo gushishikariza abahinzi n’aborozi bo mu Ntara y’Amajyepfo cyane cyane abatuye mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyamagabe na Gisagara batari bayijyamo kuyitabira kubera ko bibarinda ibihombo bikabije bakunze guhura na byo biterwa n’imihindangurikire y’ikirere.
Museruka yavuze ko mu myaka itandatu ishize abaturage bashinganishije ibihingwa byabo bashumbushijwe arenga miliyari 8 Frw.
Ati “Kuva mu 2019 iyi gahunda yatangira y’ubwishingizi abahinzi n’aborozi bashinganishije ibihingwa n’amatungo byabo bamaze kwishyurwa arenga miliyari 8,8 Frw.”
Abakora ibikorwa by’ubuhinzi bishyuwe miliyari 5 Frw mu gihe abakora ubworozi bishyuwe miliyari 3,8 Frw.
Mu 2019 u Rwanda rwatangije gahunda y’igihugu yo kwishingira ubuhinzi n’ubworozi (NAIS) izwi nka “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”, igamije kurengera ubuzima n’imibereho y’abahinzi n’aborozi binyuze mu gutanga ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo.
Ni gahunda Leta ifatanyamo n’ibigo by’ubwishingizi bitandukanye bikorera mu gihugu, aho byishyura abahinzi n’aborozi igihe bagize ibihombo birimo ibiterwa n’ibyorezo bishobora kwibasira amatungo yabo cyangwa imyuzure ishobora gutuma imyaka bahinze yangirika.
Sindarihuga Celestin ni umuhinzi w’ibirayi wo mu Murenge wa Kitabi wo mu Karere ka Nyamagabe, yabwiye IGIHE ko yagiye muri gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga mu 2024 ndetse aza guhura n’ibiza, yishyurwa arenga ibihumbi 300 Frw.
Ati “Ubwo najyaga muri gahunda ya Tekana mu 2024 nahuye n’ibiza by’imvura byangije ibirayi nari nahinze kuri hegitari imwe gusa kubera ko nari narabishinganishije banyishuye arenga ibihumbi 368 Frw bituma nkomeza gukora ubuhinzi bwanjye nta nkomyi.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yagaragaje ko iyi gahunda ifite umumaro ukomeye kubera ko urinda ibihombo abaturage bashyize imitungo yabo mu bwishingizi.
Ati “Kuba umuturage ashobora guhinga yagira ibibazo by’umwuzure cyangwa izuba bikaba byamwangiriza umusaruro akabona icyamushumbusha. Buriya nubwo wa musaruro tutawubona gusa icyiza ni uko wa muturuge adahura n’igihombo cya burundu.”