MONUSCO ivuga yabonye isura atari azi ku barwanyi ba AFC/M23

📅 January 26, 2026 • 16:36 • 👁 118 views

Urugamba rwa AFC/M23 rwo gufata Umujyi wa Goma rwatangiye mu rukerera rwo ku wa 27 Mutarama 2025. Icyo gihe, Vivian wari Umuyobozi wungirije wa MONUSCO ushinzwe ibikorwa no kurinda abasivili, yari muri uyu mujyi.

Mu kiganiro na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Vivian yatangaje ko atazibagirwa urugamba rwo gufata Umujyi wa Goma kubera ko rwagize ingaruka zitoroshye ku barwanaga, abasivili n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.

Yagize ati “Urugamba rwa Goma muri Mutarama 2025 ni ikintu tutazibagirwa, twaba tuvuga ku baturage b’abasivili, abari bahanganye ku mpande zombi ku barinzi b’amahoro ubwabo. Ni rwo rugamba rukomeye kurusha izindi twabonye mu burasirazuba bw’igihugu. Ntaho rwari ruhuriwe n’ifatwa rya Goma mu 2012. Kuri iyi nshuro, rwari urugamba rukomeye rwo mu mujyi kandi rwatinze.”

Vivian yasobanuye ko ibigo by’ingabo za MONUSCO n’ingo abakozi b’ubu butumwa babagamo byaguyeho amasasu. Ahamya ko nubwo we na bagenzi be bisanze hagati y’umuriro ubwo uru rugamba rwari rugeze mu mahina, atahamya ko icyo ari igitero Loni yagabweho.

Ati “Twisanze mu muriro. Nticyari igitero kitaziguye kuri Loni ariko twisanze mu muriro. Muri uwo mwanya, twakiraga abasivile n’abo mu nzego z’umutekano bashakaga umutekano mu bigo byacu, byaba ibya gisirikare mu nkengero za Goma n’ibya gisivile.”

Uyu muyobozi yemeje ko kubera ko ingabo za MONUSCO zifatanyaga n’ingabo za RDC mu kurinda umujyi wa Goma kugira ngo udafatwa na AFC/M23, icyo gihe zafatwaga nk’aho na zo ziri muri aya makimbirane, bituma zibura uko ziva mu bice bimwe zijya mu bindi zisanzuye.

Ingabo za MONUSCO, iza RDC, iza Afurika y’Epfo, Tanzania, Malawi, abacanshuro b’Abanyaburayi, Wazalendo na FDLR byari ku ruhande rumwe, mu gihe Umujyi wa Goma waberagamo uru rugamba. Hari abashingiraga ku mubare w’iri huriro, bagatekereza ko kuwufata byaba ari inzozi AFC/M23 itazakabya.

Vivian yabajijwe niba MONUSCO yaratekereje mbere ko Goma ishobora guterwa, asubiza ko yabitekereje kuko AFC/M23 ifite imbaraga n’ibikoresho biruta iby’umutwe witwaje intwaro usanzwe, kandi ko ikoranabuhanga yakoreshaga ryamize iryabo kuko byageze aho bananirwa gukoresha kajugujugu zabo na drones z’intambara.

Ati "Yego, twari twiteguye ko Goma ishobora guterwa. Ariko ndagira ngo nshimangira ko iyi M23 itandukanye n’iyo mu 2012. Kuyita gusa umutwe witwaje intwaro cyangwa uw’inyeshyamba bihabanye n’urwego rw’ibikoresho ifite n’uburyo iri ku murongo."

Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO yatangaje ko urugamba rwo gufata ikibuga cy’indege cya Goma rwari rukomeye birenze imyumvire y’umuntu, kuko ingabo za RDC na Wazalendo byagerageje kwihagararaho ariko zihatakariza bikomeye cyane.

 

📸 Gallery

📰 Related Articles

© 2026 Cyizere | All rights reserved. Designed by TechSolution