Ndayishimiye yirengagije gusenya FDLR, atangaza ko Monusco ari yo izatuma u Rwanda rutekana

📅 January 18, 2026 • 10:10 • 👁 31 views

Iki gitekerezo yagitangiye mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi, agaragaza ko gishyizwe mu bikorwa, RDC n’akarere muri rusange byabona amahoro arambye.

Ndayishimiye yabwiye abadipolomate ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC gikomeye cyane, ariko ko Leta y’u Burundi ikomeje gusenga kugira ngo intambara itazakwira mu karere kose.

Yavuze ko Amerika ikwiye gukora ibishoboka kugira ngo amasezerano u Rwanda rwagiranye na RDC yubahirizwe, kandi ko ingabo za MONUSCO zikwiye kwifashishwa kugira ngo ibihugu byo mu karere byizere umutekano wabyo.

Ndayishimiye yagize ati "MONUSCO yifashishijwe kugira ngo ijye hagati, ingabo zitagira uruhande zibogamiyeho zigashyirwa hagati y’umupaka w’u Rwanda n’uw’u Burundi no ku wa RDC, u Rwanda rwakwizera ko rutazaterwa, Congo ikongera kubona amahoro, igatangira ibiganiro by’amahoro bihuza Abanye-Congo."

Ndayishimiye kandi yagaragaje ko bitashoboka ko muri RDC hatangira ibiganiro by’amahoro mu gihe hatariho agahenge, ingabo zijya hagati y’impande zihanganye cyangwa ngo abarwanyi basubire inyuma, basubizwe mu buzima busanzwe.

Ati "Kugira ngo ibi bishoboke, MONUSCO igomba kongererwa imbaraga, igakora kurushaho."

Amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza ko umutekano w’u Rwanda ubangamiwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Nta kintu Ndayishimiye yigeze avuga kuri iyi ngingo, ahubwo yagaragaje Monusco ari yo gisubizo.

Muri aya masezerano, Leta ya RDC yari yameye gusenya FDLR ariko kugeza ubu ntirabyubahiriza. Ahubwo, ingabo zayo, iz’u Burundi na Wazalendo zakomeje gukorana n’uyu mutwe w’iterabwoba mu gihe bihanganye n’abarwanyi ba AFC/M23.

Bigaragara ko Perezida Ndayishimiye adashyigikiye icyemezo cyo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR cyateganyijwe mu masezerano ya Washington, mu gihe hari amakuru avuga ko bamwe mu barwanyi bawo bari mu Burundi.

📰 Related Articles

© Cyizere | All rights reserved. Designed by TechSolution