Kabila yabivuze mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2026, agaragaza ko kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi mu 2019, ibintu byakomeje kuzamba, cyane cyane mu rwego rw’umutekano, imiyoborere n’ubumwe bw’igihugu.
Yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwahisemo gukomeza intambara nubwo ingabo za RDC zakomeje gutsindwa urugamba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ati “Nubwo Ingabo za RDC zakomeje gutsindwa ku rugamba kuva ubutegetsi buriho bwafata inshingano, abari ku butegetsi bahisemo, ku mpamvu za politiki, gukomeza intambara bigaragara ko badashobora gutsinda.”
Kabila yavuze ko iki cyemezo kijyana no kutagira ubushake bwa politiki bwo gushaka umuti w’amakimbirane binyuze mu biganiro. Yashinje kandi ubutegetsi bwa Tshisekedi kutubahiriza amasezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha muri Qatar.
Yakomeje avuga ko RDC ikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo Mai-Mai yahindutse Wazalendo, FDLR n’indi mitwe y’abanyamahanga, ndetse ko iyo mitwe ihabwa intwaro n’amasasu.
Ati “Ibi bigaragazwa no kutubahiriza agahenge konyine kasinyiwe i Doha, gukomeza gukorana na Mai-Mai yiswe Wazalendo, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga, gukomeza guha iyo mitwe intwaro n’amasasu, gukomeza gutera ibisasu ku baturage badafite kirengera ndetse no kwanga burundu ibiganiro by’igihugu byaba birimo impande zose.”
RDC iyobojwe igitugu
Kabila yanenze bikomeye imiyoborere ya Tshisekedi, avuga ko RDC itakiri repubulika ishingiye ku Itegeko Nshinga n’amategeko, ahubwo ko iyoborwa na Tshisekedi uko abishaka.
Yagaragaje ko uko iki gihugu kiyobowe, Tshisekedi yitwara nk’umunyagitugu ‘Ivan le Terrible’ wabaye Igikomangoma Gikuru cya Moscow n’u Burusiya bwose kuva mu 1533 kugeza mu 1947.
Kabila yavuze ko Tshisekedi “abona Congo nk’umutungo we bwite, Abanye-Congo na bo akabafata nk’abantu bagomba gutegekwa no gukoreshwa uko ashaka.”
Ati “Ikirushijeho kuba kibi ni uko igitugu cyatsinzwe ku wa 17 Gicurasi [1997] cyagarutse mu buryo bubi cyane: cyahindutse ubutegetsi bw’iterabwoba.”
Yashinje ubutegetsi bwa Tshisekedi gushyira imbere kwibungabunga kurusha kwita ku mibereho y’abaturage, ndetse kandi ko bushyigikiye ivangura rishingiye ku moko, uturere na politiki.
Kabila kandi yavuze ko imiyoborere mibi yatumye ubukene bwiyongera, umutungo wa Leta ucungwa nabi, ndetse n’ubumwe bw’Abanye-Congo burasenyuka, ibintu avuga ko byongeye guteza amakimbirane, umutekano muke n’intambara.
Yanenze kandu ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwanze inzira zitandukanye z’amahoro, zirimo izashyigikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, umuryango wa Afurika y’amajyepfo ndetse n’amadini muri RDC.
Ati “Kuri ubu butegetsi, ibiganiro ntabwo ari amahitamo.”
Kabila yanashinje ubutegetsi bwa Tshisekedi kurenga ku burenganzira bwa muntu, gufata no gufunga abasirikare, abanyapolitiki batavuga rumwe na bwo, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Yavuze kandi ko ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta byafashe intera ikomeye.
Ku musozo w’iri jambo, Kabila yavuze ko RDC iri mu kaga kandi ko kuyirokora bisaba igikorwa cyihutirwa.
Ati “Icya mbere, Congo iri mu kaga. Kuyirokora ni inshingano y’ingenzi kandi yihutirwa.”
Yavuze ko Abanye-Congo bagomba gufata iya mbere mu kugena ejo hazaza h’igihugu cyabo, ndetse ko azakomeza kubagezaho ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo RDC ikemure ibibazo bikomeye ihanganye na byo.