Nyuma yaho M23 ivuye muri Uvira Wazalendo yigabije Umujyi

📅 January 19, 2026 • 06:33 • 👁 21 views

Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira bemeje ko abarwanyi ba Wazalendo binjiye muri uyu mujyi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nyuma y’uko ku wa Gatandatu AFC/M23 itangaje ko yawuvuyemo byuzuye.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba barwanyi bakunze kugirira nabi abaturage bijandika no mu bikorwa byo kubasahura.

Umwe mu bayoboraga Kivu y’Amajyepfo, ubu uba mu Mujyi wa Kalemie, yemereye BBC ko abarwanyi ba Wazalendo basubiye muri Uvira, ko na bo bategereje "amabwiriza avuye ku badukuriye" y’icyo bakogamba gukora.

Ati “Ariko ni ukubyitondera cyane, abadukuriye barabanza bagenzure neza ni ba ibyo M23 ivuga ari ukuri.”

Nubwo abarwanyi ba Wazalendo bakomeje kwirara mu Mujyi wa Uvira, AFC/M23 iwuvamo yatangaje ko iwusize mu maboko y’umuryango mpuzamahanga, iwusaba kubungabunga umutekano w’abawutuye.

Mu ibaruwa AFC/M23 yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye tariki ya 15 Mutarama 2026, yatangaje ko hashize iminsi itatu isabye ko ingabo ziri mu butumwa bw’uyu muryango muri RDC (MONUSCO) zirinda abatuye muri uyu mujyi.

Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yagize ati “Umuryango wacu, AFC/M23, kuva uyu munsi wafashe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Uvira mu nshingano zose z’umuryango mpuzamahanga.”

Nangaa yasobanuye ko uyu mujyi wari warasigayemo umutwe w’abarwanyi ba AFC/M23 bari bashinzwe ubugenzuzi, mu gihe bari bategereje ko ujyamo ingabo zitagira uruhande zibogamiyeho kugira ngo ziwugenzure, ariko ko na bo bawuvuyemo tariki ya 15 Mutarama.

AFC/M23 yamenyesheje Loni ko icyo umuryango mpuzamahanga ukwiye kuzirikana ari uko ingabo z’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, imitwe ya Wazalendo n’abacancuro bibangamiye umutekano w’abatuye Umujyi wa Uvira.

Iti “Kuhaba kwabyo n’ibikorwa byabyo ntibibangamira umutekano w’abasivile gusa, ahubwo binabangamira inzira y’amahoro ikomeje n’umutekano w’akarere muri rusange.”

AFC/M23 yasabye umuryango mpuzamahanga kohereza vuba ingabo zitagira uruhande zibogamiyeho mu Mujyi wa Uvira mu rwego rwo kuwurinda ibihe by’akababaro nk’ibyo wabayemo ubwo wagenzurwaga n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC.

AFC/M23 yafashe umujyi wa Uvira tariki ya 9 Ukuboza 2025, nyuma y’urugamba rwari rumaze icyumweru rubera mu bice byo mu kibaya cya Ruzizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Yasobanuye ko yawuvuyemo ibisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeze.

Amerika yasabye AFC/M23 gusubira mu bice yahozemo, mu ntera y’ibilometero 75 ivuye mu Mujyi wa Uvira, iyizeza ko ari bwo umuryango mpuzamahanga uzoroherwa no kubungabunga umutekano w’abasivile.

Kuva M23 yafata Uvira abaturage bongeye guhumeka, babayeho mu mahoro, bajya mu mirimo yabo bisanzuye nta rugomo, nta bujura cyangwa ubwambuzi.

Nubwo AFC/M23 yavuye muri Uvira impungenge ni nyinshi cyane kuko benshi bagaragaza ko nyuma y’uko uyu mutwe uvuye muri Uvira hashobora kuba ubwicanyi ku bari bawushyigikiye.

📸 Gallery

📰 Related Articles

© Cyizere | All rights reserved. Designed by TechSolution