The Ben yateye utwatsi iby’ibitaramo bizenguruka u Rwanda byavugwaga ko agiye guhuriramo na Bruce Melodie

📅 January 20, 2026 • 06:38 • 👁 16 views

The Ben na Bruce Melodie bahuriye mu gitaramo ‘The New Year Groove’ cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

Kuva icyo gitaramo cyarangira, abahagarariye inyungu za Bruce Melodie bahise batangira imyiteguro y’ibitaramo bizenguruka Intara z’u Rwanda nkuko bari barabyumvikanye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Mutarama 2026, Ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd bureberera inyungu za Bruce Melodie bwari bwamaze gutangaza ko bufite ibitaramo bizenguruka Intara z’u Rwanda bazakorana na The Ben.

The Ben akibona ifoto ikomoza kuri ibi bitaramo, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko ari amakuru y’ibihuha.

Ku rundi ruhande ariko, amakuru y’ibi bitaramo twayagarutseho mu nkuru zacu zashize ubwo twavugaga ku masezerano aba bahanzi baherutse kugirana.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2025, nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe kinini hagati y’impande zombi.

Byinshi mu bikubiye muri aya masezerano y’imikoranire ntabwo byamenyekanye, icyakora icyo gihe IGIHE yabonye, ni uko Bruce Melodie yagombaga kwitabira igitaramo “The New Year Groove” cya The Ben, cyabaye ku wa 1 Mutarama 2026.

Ni mu gihe The Ben na we akaba yarasabwaga kwitabira ibitaramo bizenguruka Intara enye z’u Rwanda, Bruce Melodie agomba gukora guhera muri Kamena 2026.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu gihe mu minsi ishize hari igice cy’imbanzirizamushinga wayo cyari cyagiye hanze.

Iki gice ikintu cy’ingenzi cyagaragazaga ni uko buri muhanzi mbere yo kwitabira igitaramo cya mugenzi we azajya ahabwa miliyoni 10Frw yo kwitegura.

📰 Related Articles

© Cyizere | All rights reserved. Designed by TechSolution