Uganda, Indorerezi zivuga ko amatorora yaba ataragenze neza kubera ibura rya internet mugihe cya amatora

📅 January 19, 2026 • 05:37 • 👁 18 views

Bimwe mu bikubiye muri raporo y’ibanze yakozwe n’itsinda ry’indorerezi 58 ryari riyobowe n’Umunyarwanda Hon. Edda Mukabagwiza.

Ikubiyemo iby’ingenzi izo ndorerezi zabonye mu gihe cy’imiyiteguro y’amatora kuva ku itariki 14-20 Ukuboza 2025 ndetse no mu gihe cy’amatora nyir’izina yabaye ku wa 15 Mutarama 2026.

Ku munsi w’amatora, izo ndorerezi zigabanyijemo amatsinda 12 yakoreye kuri site z’itora 184 muri Uganda yose.

Zigaragaza ko ayo matora yitabiriwe cyane ugereranyije n’ay’ubushize.

Zigaragaza kandi ko habayemo ihatana rikomeye kuko amashyaka 27 yahatanye, ndetse n’abakandida umunani ku mwanya wa Perezida.

Zabonye ko ahenshi amatora yakozwe mu mahoro, kandi mu gihe cyo kwiyamamaza nta rugomo rwinshi rwagaragaye.

Gusa, zagaragaje ko nyuma y’amatora y’imbere mu mashyaka yo kwemeza abakandida, humvikanye umwuka mubi no kutumvikana kwa bamwe bavuze ko bangiwe kwiyamamaza bigaragaza inenge mu miyoborere yayo.

Indorerezi zanenze n’uburyo abakandida bamwe babanje kwemererwa kwiyamamaza na Komisiyo y’Amatora ariko nyuma baza kwangirwa, bikurura impaka zatumye bamwe bajyana ibirego mu nkiko bavuga ko barenganyijwe.

Nubwo zitabyise inenge, izo ndorerezi zagaragaje ko mu bakandida biyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu nta mugore wari urimo.

Zanenze uburyo Leta yakuyeho internet ku itariki 13 habura iminsi ibiri ngo amatora abe, zigaragaza ko byabangamye mu gukora neza akazi kazo.

Iyo raporo iti “Ku itariki ya 13 Mutarama 2026, Ikigo cya Uganda gishinzwe Itumanaho cyategetse ko internet ihagarikwa ku baturage bose. Byagize ingaruka ku ndorerezi kuko zitabashije gukusanya, kohereza no gusesengura neza ibyavuye mu bice zakoreragamo, bityo bibangamira imirimo yazo.”

Zanenze uburyo ku munsi w’amatora site z’itora zatangiye zikerewe amasaha abarirwa muri atatu ku gihe cyari giteganyijwe.

Ibyo ngo byatewe n’uko hamwe ibikoresho byo kwifashisha byahageze bitinze, imashini zagombaga kwifashishwa ngo zisimbure impapuro z’itora zanga gukora, ndetse na site z’amatora zimwe ntizari ziteguye bihagije mbere.

Nubwo site z’itora zari zashyizwe ahantu hahurira abantu benshi horohereza gutora mu mucyo, hanenzwe ko hamwe nta birinda abantu izuba cyangwa imvura byari bihari ku buryo nko gutonda imirongo byari bigoranye ku bafite intege nke.

Ibyo byiyongeraho kandi kuba hagaragaraye umubare munini w’amajwi yabaye imfabusa.

Muri rusange iyo raporo isaba ko mu matora muri Uganda hatakongera guhagarikwa internet mu gihugu, kuko bihagarika ibintu byinshi no kongerera ubumenyi abakozi mu kwirinda amajwi aba imfabusa.

Isaba kandi Komisiyo y’Amatora kwirinda guhindagura ibyemezo mu gihe cyo kwemeza abakandida biyamamaza kuko byateje amakimbirane, isaba gutegura mbere imikoreshereze y’imashini zisimbura impapuro z’itora mu gihe ziri bukoreshwe n’ibindi bitadukanye.

Indorerezi zasabye amashyaka ya politiki gushyiraho uburyo buhamye bwo gukemura amakimbirane mu gihe cy’itoranya ry’abakandida bazayahagararira mu matora.

Komisiyo y’Amatora ya Uganda yatangaje ko Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gutsindira kuyobora Uganda n’amajwi 71,6%, Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine wamukurikiye yagize 24,72%.

📸 Gallery

📰 Related Articles

© 2026 Cyizere | All rights reserved. Designed by TechSolution