Mu nyandiko y’urukiko yo ku wa Gatanu, Musk yavuze ko OpenAI yinjije hagati ya miliyari 65,5$ na miliyari 109,4$ kubera uruhare rwe kuko ari umwe mu bashinze icyo kigo mu 2015, mu gihe Microsoft yabonye hagati ya miliyari 13,3$ na miliyari 25,1$.
Uwunganira Musk mu mategeko, Steven Molo, yagize ati “Nta Elon Musk, nta OpenAI yabaho. Yatanze amafaranga menshi mu ntangiriro zayo, atanga izina rye ndetse abigisha byose yari azi ku bijyanye no gushinga no kuzamura ikigo. Nk’inzobere yemewe yahaye agaciro uruhare rwe.”
Mu itangazo OpenAI yashyize hanze, yavuze ko ibyo Musk asaba bidafite ishingiro kandi ari uburyo bwo kwibasira no gusebya OpenAI. Microsoft yo ntacyo yasubije ku bijyanye n’amafaranga Musk ashaka.
Mu cyumweru gishize, umwunganizi mu mategeko wa Microsoft yavuze ko nta bimenyetso bihari bigaragaza ko iyi kompanyi yafashije cyangwa yateye inkunga OpenAI.
Musk, yasezeye muri OpenAI mu 2018 agaragaza ko nta cyizere cy’ahazaza abona akurikije imikorere yayo, ashinja iki kigo kurenga ku ntego yacyo yo gukora ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano n’uburyo bwatezwa imbere bitabangamiye ikiremwamuntu, kikaba cyarahindutse ikigo kigamije inyungu.
Musk yavuze ko yatanze hafi miliyoni 38$, bingana na 60% by’amafaranga yatangije OpenAI, ayifasha gushaka abakozi, kuyihuza n’abantu bazwi n’ibindi.
Ati “Nk’uko umushoramari wa mbere mu kigo gishya ashobora kubona inyungu nyinshi cyane kurusha ayo yashoye, inyungu zinyuranyije n’amategeko OpenAI na Microsoft babonye, Musk akwiye gusubizwa iziruta kure ayo yatanze mu ntangiriro.”
Elon Musk yareze Microsoft kubera ubufatanye bwayo na OpenAI bwatangiye mu 2019, buza kwaguka 2024 ubwo yashoraga miliyari 13$ mu guteza imbere ChatGPT. Ayishinja ko ubwo bufatanye bwatumye OpenAI iva ku ntego zayo igahinduka ikigo kigamije inyungu, ndetse Microsoft ibukuramo inyungu zinyuranyije n’amategeko.
OpenAI na Microsoft byasabye umucamanza kutita ku byo inzobere ya Musk yagaragaje, bavuga ko isesengura rye rikwiye kwamaganwa kuko ari ibihimbano, bidashobora kugenzurwa kuko bidahwitse.