Cashier
SACCODUMU Cooperative | Post type: jobs September 3, 2025 - Deadline 17/09/2025 | NumberOfPosition [1]
SACCODUMU Cooperative Overview

SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI (SACCODUMU) Koperative yo kuzigama no kugurizanya, iherereye mu karere ka RUTSIRO, Umurenge wa MUSHUBATI

ITANGAZO RY’AKAZI

Ubuyobozi bwa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI (SACCODUMU) Koperative yo kuzigama no kugurizanya, iherereye mu karere ka RUTSIRO, Umurenge wa MUSHUBATI burifuza gutanga akazi ku mwanya w’Umukozi ushinzwe isanduku muri SACCO ( Cashier).

Uwifuza gupiganira uwo mwanya agomba kuba ari : 

  1. Umunyarwanda 
  2. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire 
  3. Kuba ntamiziro afite
  1. Kuba yarize ibijyanye n’ibaruramari cyangwa amasomo bijyanye 
  2. Aramutse afite ubunararibonye mu bijyanye nuwo mwanya byaba ari akarusho

IBISABWA KUBIFUZA GUPIGANIRA UWO MWANYA

  1. Ibaruwa yandikiwe Perezida wa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI 
  2. Umwirondoro wuzuye (CV)
  3. Fotokopi ya Diplôme notifié 
  4. Fotokopi y’irangamuntu 
  5. Icyemezo cy’uko uri ingaragu cyangwa washyingiwe 
  6. Kubakoze indi mirimo ahandi kuzana icyemezo cy’Umukoresha we wanyuma. 
  7. Kugaragaza abantu batatu(3) bakuzi neza 

Dosiye isaba akazi igomba kuba yagejejwe ku kicaro cya SACCO DUFITUMURAVA

MUSHUBATI bitarenze tariki ya 17/09/2025 inyujijwe kuri email : saccodumu88@gmail.com 

Ikizamini kizakorwa tariki ya 02/10/2025 saa tatu (09h00) za mu gitondo. 

Bikorewe i Mushubati, ku wa 02 Nzeri 2025 

BUNANI Godefroid 

Perezida wa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI 

You Might Also Like

Leave A Comment

© Cyizere, Inc. | All rights reserved. Designed by TechSolution